WhatsApp ni app ikomeye cyane abantu bakoresha bohererezanya ubutumwa. Uhuza abantu baturuka imihanda yose y’isi. N’ubwo benshi bayikoresha buri munsi, hari amabanga make bake bazi. Ubu turi bubasangize amayeri 10 yoroheje ariko y’agaciro yo gukoresha WhatsApp neza, byoroshye kandi byihuse.
1. Gufunga Ikiganiro (Chat) cy’Ibanga
Hari chats ushobora gushaka kurinda ngo hatagira ubivumbura. Ubu ushobora gufunga chat imwe ukoresheje igikumwe cyawe (fingerprint) cyangwa isura yawe (Face ID). Fungura chat, kanda ku izina ry’uwo uri kuganira, hanyuma uhitemo “Chat Lock.”
2. Guhisha Igihe Waherukaga Kuri WhatsApp
Wifuza ko abantu bamwe batabona igihe waherukaga kuri WhatsApp? Shyiramo ukoresheje: Settings > Privacy > Last Seen & Online > My Contacts Except… hanyuma uhitamo abo ushaka guhisha.
3. Gusoma Ubutumwa Nta Blue Ticks
Niba ushaka gusoma ubutumwa batabimenya, shyira telefoni yawe muri Airplane Mode mbere yo kubufungura. Cyangwa, ushobora no kuzimya “Read Receipts” muri Settings > Privacy.
4. Gushyira Chats Z’ingenzi Hejuru
Ushobora gufatisha chats ukunda hejuru ya WhatsApp yawe. Kanda igihe kirekire kuri chat, hanyuma ukande kuri Pin (š).
5. Gushyiraho Ubutumwa Bwisiba
Wifuza ko ubutumwa busiba nyuma y’igihe? Jya muri chat, ukande kuri Disappearing Messages, uhitemo amasaha 24, iminsi 7, cyangwa iminsi 90.
6. Kohereza Amafoto/Amavideo Aboneka Rimwe Gusa
Ushobora kohereza ifoto cyangwa video umuntu abona rimwe gusa igahita isiba. Mbere yo kohereza, kanda ku ikimenyetso cya “1.”
7. Gukoresha Konti ebyiri za WhatsApp
Niba ukoresha telefoni nka Samsung cyangwa Xiaomi, ushobora gushyiramo WhatsApp ebyiri, ukagira konti ebyiri zitandukanye kuri telefone imwe.
8. Guhindura Umwirondoro (Wallpaper) w’ikiganiro
Shyira ifoto idasanzwe ku kiganiro buri wese. Fungura chat, kanda ku izina ry’uwo muri kuganira, uhitemo “Wallpaper & Sound.”
9. Gutunganya Ububiko bwa Telefoni
Niba ububiko bwa telefoni yawe bushize, WhatsApp ikwereka aho ushobora gusiba ibintu binini. Jya kuri Settings > Storage and Data > Manage Storage.
10. Gukoresha WhatsApp Kuri Mashini Ninshi
Ubu ushobora gukoresha WhatsApp kuri mudasobwa cyangwa tablet, n’iyo telefone yawe itari kuri internet. Jya kuri Settings > Linked Devices, hanyuma uskanishe QR code.
WhatsApp irimo amabanga atuma kuyikoresha biba byiza kurushaho. Jya ugerageza aya mayeri kugira ngo ugire uburambe bwiza kuri WhatsApp. Ntuzibagirwe gusangiza aya mayeri inshuti zawe!